IBITARO BYA RUHENGERI BYIZEYE KUNGUKIRA BYINSHI MU RUZINDUKO RWA KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

Hagamijwe gukurikirana ibijyanye n'Imicungire y'Abakozi, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, Itsinda ry'Abakozi bo muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta riri mu Bitaro bya Ruhengeri. Riyobowe na Madamu NIKUZE Laure Ariane (Professionalism Promotion and Human Resources Management Oversight Unit). 

Bakigera mu Bitaro, bakiriwe n'Umukozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Musanze, Bwana NTAWUMENYUMUNSI Alphonse, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, n’abandi Bayobozi batandukanye mu Bitaro, bagirana ikiganiro gito, impande zombi zishimira imikoranire, banarebera hamwe iby'iyi Gahunda bajemo izasozwa kuwa Gatanu, tariki ya 15 Ukuboza 2023.

Biteganyijwe ko kuri uwo wa Gatanu hazakorwa inama izagaragarizwamo ibizaba byavuye muri ubwo bugenzuzi kugira ngo banatange inama ku bikwiriye gukosorwa cyangwa kongerwamo imbaraga bityo hafatwe ingamba zituma haboneka igisubizo kirambye, gitanga umusaruro ku iterambere ry’Ikigo, ku bahakorera, ku bakigana no ku Gihugu muri rusange.

Aha, abasuwe bakaba batangarije abashyitsi ko uru ruzinduko ari umusanzu ukomeye kuri bo, bityo babizeza ko inama bazagirwa zitazaba amasigaracyicaro, ko zizabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Back