IBITARO BYA RUHENGERI BIRASHIMIRA CYANE KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, mu Cyumba cy'Inama cy'Ibitaro bya Ruhengeri habereye ikiganiro cyahuje Abakozi na rya Tsinda ry'Abashyitsi bo muri Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, ryari muri ibi Bitaro kuva kuwa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 muri Gahunda Kugenzura Imicungire y'Abakozi, riyobowe na Madamu NIKUZE Laure Ariane (Professionalism Promotion and Human Resources Management Oversight Unit). Umutwe w'iki Kiganiro uragira, uti:"Imyitwarire Mbonezamurimo n'Imikorere ya Kinyamwuga."

Ni ikiganiro cyakurikiranwe umutuzo n'ubushishozi bwinshi, abitabiriye batanga ibitekerezo n'inyunganizi, banahabwa umwanya wo kubaza ibibazo kubyo batari basobanukiwe.

Ku ruhande rw'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, tubamenyeshe ko hari Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubutegetsi n'Imicungire y'Abakozi, Bwana BAHATI KITENGE Olivier.

Bamwe mubari bitabiriye ikiganiro

Madamu NIKUZE Laure Arian atanga impanuro zibimburira ikiganiro nyirizina

Umwe mu Bakozi ba Komisiyo watanze iki Kiganiro mu buryo burambuye

Abandi mu Bagize iri Tsinda bandika ibitekerezo byatangwaga

Muri rusange, Abakozi bashimiwe umurimo utoroshye bakora, usaba ubwitange, ubuhanga n'ubushishozi, umunsi kuwundi, amanwa n'ijoro, bityo bahamagarirwa kurushaho gukorera hamwe, bubahana, bubaha Ubuyobozi n'Amategeko, kwamaganira kuru ruswa n’akarengane n’ibisa nabyo byose, bakira neza ababagana, baharanira kuba indashyikirwa mu Kwimakaza Gahunda y'Umuturage ku Isonga!

Bwana BAHATI KITENGE Olivier

Aha, yongera kubashimira ubufatanye badahwema kugaragaza, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, yabizeje ko impanuro batanze zitazaba amasigaracyicaro.

Back