IBITARO BYA RUHENGERI BIRASHIMIRA BYIMAZEYO "AHF-RWANDA"
Mu rwego rwo gusuzumira hamwe n'Abafatanyabikorwa intambwe imaze guterwa, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeli 2024, mu Bitaro bya Ruhengeri hateraniye inama ihuje Itsinda rya AHF- RWANDA (AIDS Healthcare Foundation), riyobowe na Madamu KAYITESI Florence (Monitoring and Evaluation Evaluation Manager), Abakozi batandukanye (ku Karere ka Musanze, muri ibi Bitaro no mu Bigo Nderabuzima 3 (Muhoza, Busogo na Kinigi).
Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, abashimira uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima bw'Abaturarwanda, by'umwihariko mu Kurandura Ubwandu Bushya bwa Virusi Itera SIDA, kwita ku bagize ibyago byo kwandura harimo no kwishyura MUSA y'abahoze mu Cyiciro cya I cy'Ubudehe, ndetse no Kwimakaza Gahunda yo Gukebwa ku Bagabo.

Ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa, bati: “Turtashima cyane uburyo Ibitaro mudahwema gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahun da zitandukanye ziba zarateguwe, bityo natwe tukaba tubizeza ko ntakizigera gikoma mu nkokora ubu bufatanye.”

