IBIRORI BIHATSE BYINSHI KU BASHYITSI N'ABASANGWA!
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, mu Bitaro bya Ruhengeri habereye Umuhango wo Gutangiza ku Mugaragaro Inyubako itangirwamo Serivisi zo Kubaga yari imaze amezi ane yagurwa inavugururwa, binyuze mu bufatanye buri hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na "Operation Smile" hagamijwe Kuzamura Ireme ry'Imitangire ya Serivisi.
Uyu Muhango wari witabiriwe n'abantu mu ngeri zitandukanye za Gisivile n'iz'Umutekano, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice.
Ni inyubako yuzuje ibisabwa, izafasha mu gutanga Serivisi mu Buryo bw'Ikoranabuhanga (Telemedecine) kubakeneye kubagwa munda, mu gatuza, amagufa, ku ruhu n'ibindi, hatabayeho kubohereza ahandi.
Ifite ibyumba 5 by'ibagiro n'Icyumba cyo Kwigishirizamo, mu gihe iya mbere yari ishaje cyane, ari nto, nta bikoresho, habagwa abarwayi 6 gusaku munsi none ubu hakaba hagiye kujya habagwa 15 ku munsi bashobora no kurenga, ku munsi kandi bakorewe n'Abaganga 3 gusa. Ifite kandi ibyumba bikanguriwamo abamaze kubagwa, ahashyirwa indembe, ahagenewe abivuza bataha n’ibindi.
Yuzuye itwaye akayabo ka miriyoni zigera kuri magana ane z'amafaranga y'u Rwanda (400,000,000RWF), harimo n'ibyo bikoresho.


Batangira umuhango (Bakata akagozi)

Icyumba cyigishirizwamo (Teaching Room)




Aho bakangurira abavuye kubagwa (Recovery Room)

Icyumba gishyirwamo indembe (ICU)
Abarwayi babazwe muri iyi minsi 3 yabanzirizaga uyu Muhango nyirizina, amashimwe akaba yari yose ku Mana no ku Buyobozi Bwiza bw'Igihugu.



Mu mpanuro zahatangiwe, zahurizaga ku gushima iyi ntera yatewe no guharanira ko itasubira inyuma, Dr NTIHUMBYA Jean Baptiste, wari uhagarariye Minisiteri y'Ubuzima (DG of Health Services Quality), yagarutse ku ruhare rukomeye rw'Ibitaro bya Ruhengeri mu gusigasira ubuzima bw'abaturage bava hirya no hino, dore ko binaherereye mu Karere k'Ubukerarugendo, bityo ko ari ngombwa kongererwa imbaraga haba mu nyubako, ibikoresho n'abakozi, by'umwihariko Abatera Ikinya, nk'uko byari byanagaragajwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, bikanajyana na Gahunda y'u Rwanda y'Ibipimo n'Amahame mu Buvuzi bwo ku Rwego Mpuzamahanga, burimo n'ubwo kubaga indwara zitandukanye.
Aha, agashima byimazeyo Umuryango Operation Smile Rwanda kubera ko kuva watangira mu Mwaka wa 2010 kugeza uyu munsi ibikorwa byayo byivugira kandi bigikomeje, nk'uko byagarutsweho na Karen Jaques (Senior Regional Vice President for Sub- Saharan Africa) wari witabiriwe uyu muhango wanakurikiranye uyu mushinga.
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yagize, ati: "Turashimira cyane aba Bafatanyabikorwa n'Abakorerabushake babo tunabizeza gusigasira ibyagezweho, Abaturage bumve ko igikorwa ari icyacu, Abaganga barusheho gushyiraho akabo kandi nabo turabizeza ubuvugizi kugira ngo umubare wabo wiyongere, cyane ko ibi Bitaro bigiye kujya binahugurirwamo abandi Baganga Abaforomo n’abakorerabushake .”



Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru atanga impanuro
Ku bijyanye na Gahunda yo kuvugurura Ibitaro muri rusange, yavuze ko inyubako zishaje zizatangira gukuraho bitarenze mu Kwezi kwa Kamena 2024, ngo ubu bakaba bageze mu give cyo Gutanga Amasoko (Mpuzamahanga) ndetse hakaba haratangiye na Gahunda yo kuzana Abaganga ku bufatanye n'Ubufaransa muri ibi Bitaro, baza kuvura no gutanga ubumenyi, aho ku ikubitiro hamaze kuza abita ku Ndwara z'Ababyeyi.