HATANGIJWE KU MUGARAGARO GAHUNDA YIHARIYE YO GUKINGIRA IMBASA MU BANA
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023, mu Midugudu yose y'Akarere ka Musanze uko ari 432, hatangiye Gahunda Yihariye yo Gukingira Imbasa, urugo ku rundi, kuva ku bana bakivuka kugeza kubafite imyaka irindwi hatangwa ibitonyanga 2 kuri buri mwana, hifashishijwe Abajyanama b'Ubuzima Babihuguriwe; kimwe n'ahandi hose hirya no hino mu Gihugu.
Ku rwego rw'Akarere, iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Bukinyananyana, mu Mudugudu wa Mwidagaduro, kikaba cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, Intumwa ya OMS, Dr.RUTAGENGWA Alfred, n'iya RBC, Bwana NSENGIYUMVA MINGA Fabien, n'abandi.
Mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, ababyeyi mu ngo bongeraga gusobanurirwa impamvu nyamukuru y’uru rukingo rwa Virusi yo mu Bwoko bwa Kabiri, kubera ko hajyaga hakingirwa iyo mu Bwoko bwa Mbere n’ubwa Gatatu kubera ko mu Rwanda iyi ndwara yari yararanduwe burundu ariko ubu mu Bihugu by’Abaturanyi ikaba yongeye kugaragara, bityo tukaba tugoomba kuyikumira itararenga imipaka.





Aha hakaba hagarutswe cyane ku bubi bwayo, indwara ifata imikaya igatera ubumuga bwa burundu bw’amaguru n’amaboko, hakaba n’abo yambuye ubuzima bwabo, yandura inyuze mu Rwungano Ngogozi, binyuze mu isuku nke y’ibyo turya n’ibyo tunywa.
Mu gusoza, bibukijwe ko nyuma y’ukwezi kumwe, kuva ku itariki ya 04 kugeza kuya 08 Nzeli 2023, aba bana bazahabwa urukingo rwa kabiri rushimangira urwo bari bagiye guhabwa.