"GUKORANA NEZA, KANDI MU GIHE GIKWIYE, NIBYO BYITEZWE KU MPANDE ZOMBI"

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, Ibitaro bya Ruhengeri byakiriye Itsinda ry'Abagenzuzi baturutse mu Biro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, riyobowe na Madamu UWIRINGIYIMANA Yvette.

Mu izina ry'Ubuyobozi Bukuru bw'Ibitaro, iri Tsinda ryakiriwe n'Umuyobozi w'Ibitaro Wungirije Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi, Dr. HABIMANA Jean Baptiste, wabashimiye cyane akanabizeza ko ibizava muri ubu Bugenzuzi bizabyazwa umusaruro mu kurushaho kuzamura Ireme ry'Ubuvuzi.

Biteganyijwe ko bazasoza ku itariki ya 19 Nzeli 2026.

Back