GUHURIZA HAMWE IMBARAGA DUKANGURIRWA N'UBUYOBOZI BWACU: BIGOMBA GUTANGIRIRA NO MU BIKORWA TWITA KO ARI BITO!"
Uyu ni Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, mu kiganiro n'Abakozi mu Ngeri zitandukanye bakorera muri ibi Bitaro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, ubwo bari mu Gikorwa cy'Umuganda Rusange Ngarukakwezi, wibanze ku Gutera Ibiti by'Imbuto (avoka, ibinyomoro, amaronji, indimu, ibifenesi, ...) mu bice bitandukanye bigize ubusitani bw’Ibitaro.





Nyuma y'ibi, Umuyobozi yabashimiye ubwitange n'ubwuzuzanye mu kazi kabo, katoroshye kandi ka buri munsi, baharanira kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, no kuba iruhande rwabyo bitabiriye uyu muganda, aboneraho no kongera kubasaba guhora bazirikana ko kuvura abarwayi atari inshinge tubatera, ibinini tubaha cyangwa ibitanda tubaryamishaho, ahubwo ko biherekezwa no kubereka ko tubitayeho by'ukuri, buri wese mu nshingano ze (abavura n'abatavura). Ati: "Umurwayi ni nk'umwana muto, kandi ntawe uhungabanya umwana!"
Kubera ko rero ntawe utanga icyo adafite, mu mpanuro ze, abakanguriye kurushaho kwita ku buzima bwabo kugira ngo bagire amagara mazima abafasha kwiyitaho ubwabo, imiryango, abarwayi ndetse n'Igihugu muri rusange, gukora siporo mu buryo buhoraho no kwirinda kuba imbata y'inzoga ku bazinywa bikaza mu by'ibanze.
Mu gusoza, abitabiriye bamenyeshejwe ko uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu Gutangiza Ubukangurambaga bw'Iminsi 16 yo Kurwanya Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina (25/11- 10/12/ 2023). Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Dufatanye Kurwanya Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina”.

