ESE NI NGOMBWA KO KWA MUGANGA BAMENYA IBIJYANYE N'IBIZA?

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi hitabwa ku bibazo bishobora kuyikoma mu nkokora bitunguranye, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mutarama 2023, barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, Abayobozi n'Abakozi mu Nzego zitandukanye zikorera mu Bitaro bya Ruhengeri Byigisha ku Rwego rwa Kabiri babukiye mu Mahugurwa ku Micungire Rusange y'Ibiza.

Ni amahugurwa yateguwe n'Ibitaro ubwabyo, yatangiwe aho mu Bitaro, Umuyobozi afatanyije n’Itsinda rya “Health and Safety Committee”, igikorwa cyishimiwe cyane n’abari bitabiriye kubera ko bungukiyemo byinshi, bamenye ibyo bita ibiza, amoko yabyo, ibibitera, uko byirindwa n’uko bikumirwa ndetse n’icyakorwa mu guhangana nabyo mu gihe byabayeho.

Aha, buri wese akaba yasabwe gusangiza abandi ubu bumenyi yungukiyemo no kugira uruhare muri uru rugamba ndetse no kurusaho kwera imbuto mu nshingano bahawe muri rusange kandi bazirikana ko gukora cyane binyuze mu gukorera hamwe nk’ikipe imwe, kujya no kugisha inama aho badasobanukiwe neza, ari byo nkingi ya mwamba mu kwita ku batugana no kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’abatuye, abakorera n’abagenda mu Rwanda.

Amahugurwa yasojwe n'umwitozo wi kuzimya inkongi y'umuriro nawo wakorewe mu Bitaro.

Back