"DUFITE INTEGO YO KUZASURA INZIBUTSO ZOSE ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994"

Ibi ni ibyagarutsweho cyane n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. MUHIRE Philbert, muri rwa Ruzinduko Ibitaro byagiriye mu Karere ka BUGESERA, ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa NTARAMA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Mu nzira, bahaguruka mu Mujyi wa MUSANZE berekeza mu Karere ka BUGESERA

Bagezeyo, bakirwa n'Umukozi w'Urwibutso, Bwana  NGOMBWA Evode

Basura ibice bitandukanye by'Urwibutso

Nyuma yo kwakirwa  n'Umukozi w'Urwibutso, Bwana  NGOMBWA Evode, wabasobanuriye Amateka ya Jenoside muri rusange no muri ako Gace by'umwihariko akanabafasha Gusura Ibice bitandukanye birugize, kunamira no gushyikiriza indabo Abatutsi barenga ibihumbi bitanu  barushyinguwemo  nk'Ikimenyetso cy'Urukundo, yagize, ati: "Amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 tuyasanga mu nyandiko nyinshi, mu ikoranabuhanga no mu Buhamya butandukanye  ariko ku Rwibutso niho wibonera  koko ibyabaye."

Umwihariko w'uru Rwibutso ukaba ari ubugome bukabije bwakorewe abahiciwe,  kandi mu ngeri zose: aho abana bato bishwe  bakubiswe ku bikuta hakarokokamo umwana umwe rukumbi, na n'ubu ukiriho, abakecuru n'abasaza batwikiwe mu nzu hakaburamo n'uwo kuzabara inkuru, abagore n'abakobwa bafashwe ku gahato barangiza bakanabinjiza ibisongo mu myanya y'ibanga, ababyeyi bafomojwemo abana, umubyeyi  (UMURAZA Pélagie) bishe bakanamuca amabere kugira ngo umwana yarimo yonsa abure icyo yonka azicwe n'inzara (umwana waje kurokorwa ubu akaba ariho yaranashatse), ... .

Umukozi w'Urwibutso yashimye cyane Ibitaro kuba baragize iki gitekerezo bagafata umwanya nk'uyu, mu Nshingano zikomeye basanganywe, bakaza gusubiza agaciro izi Nzirakarengane.

Uru Rwibutso ruhereye mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera , Umurenge wa Ntarama , Akagari ka Kanzenze , Umudugudu wa Rugarama .

Back