DG W’IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI AKOMEJE GUHAMAGARIRA ABANTU GUKORA SIPORO MU RWEGO RWO GUKUMIRA INDWARA ZITANDURA

Hari muri Gahunda ya Siporo ya Bose, izwi nka #CarFreeDay, yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Musanze, ni ukuvuga mu Murenge wa Muhoza no mu nkengero zawo, kuva saa 06h30.

Iyi siporo yari yitabiriwe n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye za Gisivile n’iz’Umutekano n’abaturage mu ngeri zitandukanye, abakuru n’abato,barimo n'Abanyamahanga, nk'Akarere k'Ubukerarugendo, bifatanyije mu kugenda n'amaguru, mu kwirukanka ndetse no mu myitozo ngororamubiri yakorewe muri Sitade Ubworoherane, ari naho iyi gahunda yasorejwe hakanatangirwa ubutumwa n’impanuro z’umunsi. Umushyitsi Mukuru yari Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze, Bwana NDAYAMBAJE Michel, wari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. MUHIRE Philbert, n’abari bahagarariye Inzego z’Umutekano.

Ibyishimo

Ibyishimo byari byose ku bari bitabiriye

Nyuma yo gushimira abari bitabiriye muri rusange, aba Bayobozi bahurije ku gushishikariza abantu gukora siporo kesnhi gashoboka, nk’imwe mu ntwaro zibafasha mu rugamba rw’iterambere ry’ubukungu no kurushaho kuzamura imibereho yabo, kugira ngo barusheho kuba abaturage bashoboye gukorera no gutekerereze imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, binyuze mu gusabana no gukorera hamwe.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere asuhuza abaturage nyuma yo guhabwa ikaze n'Umuyobozi w'Akarere

Ibi byashimangiwe mu buryo burambuye na DG w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, aho yagize, ati: “Siporo ni ingenzi mu gukumira no kurwanya indwara zitandura "NCDs" nk'umuvuduko w'amaraso, indwara y'igisukari (diabète), indwara zo mu mutwe, umunaniro n'umuhangayiko bikabije, indwara z'impyiko, … . Ibi bikunganirwa kandi no kwita ku mirire hategurwa indyo tuzuye, kwirinda umunyu mwinshi, by’umwihariko umunyu mubisi, amavuta menshi, isukari nyinshi, itabi, inzoga nyinshi n’ibindi.”

Muri ibi bihe dukomeje gukumira no kwirinda Icyorezo cya EBOLA, yasabye abari aho kuba intumwa mu guhamagarira abandi kurushaho kubigiramo uruhare, cyane cyane  hirindwa  ingendo zitari ngombwa zijya mu Gihugu cy’Abaturanyi cya Uganda cyagaragayemo.

Ubu butumwa bwakuriwe no gupima ababyifuza kandi ku buntu Indwara y'Umuvuduko w'Amaraso n'iy'Igisukari, byakozwe n’Amatsinda y’Abakozi bo muri ibi Bitaro, bashimiwe cyane n’abaturage.

Mu gihe cyo gupima abaturage

Ni igikorwa gisanzwe gitegurwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, cyatangiye gikorwa inshuro imwe mu Kwezi, ku Cyumweru cya Gatatu, none ubu kikaba gisigaye kiba ku Cyumweru cya Mbere n’icya Gatatu, inshuro ebyiri mu Kwezi, nk’umwanya wo kurwanya indwara ariko ukaba n’uwo gusabana hagati y’Abayobozi n’Abaturage ndetse n’umuyoboro wo gutangiramo ubutumwa kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Back