BYARI BYIFASHE BITE MU BITARO BYA RUHENGERI KURI UYU MUNSI W'UMUGANDA RUSANGE?
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, Umunsi w'Umuganda Rusange Ngarukakwezi mu Gihugu hose no mu Bigo by'Ubuvuzi by'umwihariko, Abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri bari mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'isuku y'inyubako n'ibikoresho biyirimo. Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, niwe watangije anakomeza gukurikirana ibi bikorwa, kugeza bisojwe.



Nyuma y'umuganda, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yashimiye abigomwe uyu mwanya bashoboraga kuba barimo muri gahunda zindi zitandukanye zijyanye n'ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, bityo abahamagariye gukomeza kwimakaza uyu Muco w'Isuku kuri Bose, buri wese azirikana ko Ihera kuri We.
Kubera ko isuku mu Bitaro ireba abahakorera n'abahagenda, yaboneyeho kongera kubasaba kujya bibuka kwigisha abarwayi uko bakwiriye kwitwara, by’umwihariko abari ku bitanda, kugira ngo duhindure isura y'aho dukorera impande zombie zibigizemo uruhare.

Yasoje yongera gushimira ibyiciro bitandukanye bari bafatanyije, agira, ati: "Tudafite Umutekano n'Isuku y'aho dukorera ntacyo twageraho."

