BWA MBERE: MU BITARO BYA RUHENGERI HABAGIWE URUTIRIGONGO

Muri ya Gahunda y’Iminsi 4 yateguwe n’'Urugaga rw'Abaganga Babaga mu Rwanda (RSS) yo Kwegereza Serivisi zisumbuye Abaturage irimo kubera mu Bitaro 4 mu Ntara zitandukanye z’Igihugu (Kabgayi, Kibogora, Kibungo n’Ibitaro bya Ruhengeri) kuva kuwa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, muri ibi Bitaro bya Ruhengeri, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iyi Minsi Ijana turimo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024,Itsinda ririmo gukorera mu Bitaro bya Ruhengeri byabaze abarwayi batandukanye ariko by’umwihariko barimo n’umwe wabazwe Ikibyimba cyo mu Rutirigongo (Spina Bifida).

Aya akaba ari amahirwe adasanzwe ngo kubera ko ubu ari uburwayi buvukanwa bukagenda bukura, buba bugomba kuvurwa umuntu akiri muto, buvurwa hake mu Rwanda, mu Bitaro bya CHUK, CHUB na Rwanda Military Hospital, kandi nabwo bikaba bitangiye vuba.

By'umwihariko, nk'uko bishimangiwe na Prof.NTIRENGANYA Faustin, Umuganga Ubaga Ukuriye uru Rugaga, aba Baganga bakaba bashimira byimazeyo Dr. David HAKIZIMANA, ubusanzwe ukorera mu Bitaro bitandukanye, by’umwihariko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali, wabafashije muri iki gikorwa, na we kandi wishimiye ko kuri ibi Bitaro baje bahasanga inzu y’iabgiro ifite  ibikoresho byose byabugenewe. Tubonereho kubibutsa ko iyi Nzu y'Ibagiro iheruyse kuvururwa ikanshyirwamo ibi bikoresho ku bufatanye na 'Operation Smile."

Prof.NTIRENGANYA Faustin ashimira  Dr. David HAKIZIMANA

Ku ruhande rw'Abarwayi, akanyamuneza ni kose, bararata Ubuyobozi bw'Igihugu.

Dr.HIRWA Aime (Clincal Director w'Ibitaro bya Ruhengeri, akaba n'umwe mu Baganga Babaga)mukiiganiro na Nyina w'umwana wari wagize amahirwe yo kuvurwa wari umaze gusezererrwa

Ibi bigashimangirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIURE Philbert, ugira, ati: “Uku niko Kwibuka Twiyubaka koko!”

Dr.MUHIRE Philbert mu kiganiro n'Itangazamakuru (RBA)

Prof.NTIRENGANYA Faustin yishimira umwana wari umaze kubagwa no gukanguka, ifoto igaragaza ko batabaga gusa, ko ihumure n'urukundo bibaranga ari ryo pfundo ryo gutsinda kwabo ndetse no kongera kwiyubaka by'abarwayi

Back