BARISHIMIRA IMIKORERE N’IMIKORANIRE MU MINSI INE BARI BAMARANYE

Hari mu kiganiro cyabereye mu Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2024, cyari gihuje Ubuyobozi n'Abakozi bakorera muri ibi Bitaro n’Itsinda ryaturutse muri “Three Stones International/ TSI", bari bamaze iminsi ine, muva kuwa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, bakora “Accreditation Assessment”, ijyanye na Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo Kuzamura Ireme rya Serivisi Zitangirwa mu Mavuriro.

Ni ikiganiro cyari cyanitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Bwana KAYIRANGA Théobald, ndetse na Perezida wa Komite y'Ubuzima mu Bitaro, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, bahawe ikaze n'Umuyobozi Mukuru w'ibi Bitaro, Dr.MUHIRE Philbert.

Muri rusange, ku musozo wacyo, impande zombi zishimiye imikorere n'imikoranire yabaranze muri iyi minsi ine, banizezanya ko ibyashimwe byakomeza, ibitanoze bikongerwamo ikibatsi, kandi ibi byose bikubakira ku gukorera hamwe no guhanahana amakuru mu buryo buhoraho, kandi ku gihe, inkingi ya mwamba ikaba kwirinda gukora ibintu ku munota wa nyuma".

Abagenzuzi nabo bati: "Burya ntawimenya, niyo mpamvu twari twahagurukijwe no kubafasha kurushaho kumenya uko muhagaze, kugira ngo mufate ingamba zituma mukomeza kujya imbere!"

Ibitaro nabyo bisoza muri aya amagambo: “Mwarakoze cyane, ahubwo iyaba mwajyaga muza kenshi, kubera ko ugira amahirwe abona umugira inama, abona umureberera!”

Back