BINYUJIJWE MU NZIRA ZITANDUKANYE: IBITARO BYA RUHENGERI BIKOMEJE KURWANYA INDWARA ZITANDURA

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru cyo ku itariki ya 03 Ukuboza 2023, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, abatuye, abakorera n’abagenda mu Mujyi wa Musanze babyukiye muri Siporo Rusange yihariye.

Ni siporo itandukanye n’isanzwe ikorwa muri Gahunda Ngarukakwezi yitabirwa n’Abayobozi n’Abaturage mu Ngeri zitandukanye, abakuru n’abato, Abanyarwanda n’Abanayamahanga, Inzego z’Umutekano z’iza Gisivile, bazenguruka ibice bitandukanye ku maguru banakora imyitozo ngororamubirikubera ko yo yakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kugenda ku igare; igikorwa cyasorojwe muri Sitade Ubworoherane, nyuma yo kuzenguruka Umujyi wa Musanze n’Inkengero zawo.

Nyuma y’aho, wabaye umwanya mwiza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri mu guhamagarira abantu kurushaho kubungabunga amagara yabo, nk’imbaraga n’ubukungu bw’Igihugu, aho Umuyobozi Mukuru w’ibi Bitaro, Dogiteri MUHIRE Philbert, yagejeje ubutumwa ku bayitabiriye kuri gahunda zitandukanye zijyanye n’ubuzima ariko by’umwihariko agaca akarongo ku kamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri ku buzima, cyane cyane mu kwirinda Indwara Zitandura.

Izi mpanuro zikaba zagendanye n’igikorwa cyo gusuzuma ku bushake izi ndwara ku bari aho, zirimo Umuvuduko w’Amaraso ndetse n’Indwara y’Igisukari/ Diabetes, cyakozwe n’Itsinda ry’Abakozi b’Ibitaro, aho muri Sitade, bafatanyije n’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bwana BIZIMANA Hamiss, abimburira abandi kwisuzumisha

Back