BATI: "TWARI TWARARUSHYE!!!"
Mu rwego rwo kurushaho kubaba hafi no kubarinda ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Butaro, ku bufatanye na RBC, n'INSHUTI MU BUZIMA (PIH), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, mu Bitaro bya Ruhengeri hatangiye Gahunda yo Gutanga Imiti ku Barwayi Bafite Uburwayi bwa Kanseri y'Ibere, bari bageze kuri Gahunda y'Amezi 6 n'iy'Umwaka.
Muri uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda nshya, itsinda rya RBC rikuriwe na Dr.Honorine UMUCYO NTIRIDENDEREZA, PIH ni Dr.Aimable NDAYISHIMIYE, bari kumwe n'Abakozi b'Ibitaro babihuguriwe, bari bayobowe na Dr. IYIAMANA Jean Claude.
Nk’uko byasobanuriwe abari aho, ngo hazajya hakirwa abaturage basanzwe bivuriza muri ibi Bitaro bya Ruhengeri kongeraho n'abo mu Nkengero za “Zone de Rayonnement” nka Gakenke, Nyabihu, Ngororero ndetse na Rubavu.


Aya akaba ari amahirwe akomeye cyane haba ku barwayi, ku babafasha gukurikirana ubuzima bwabo ndetse no ku Gihigu muri rusange kubera ko umuturage ari we shingiro rya byose.
Ubu bufatanye buragahoraho! Iyaba bwageraga henshi!