BATI: “IMPUNDU, IMPUNDU IWACU I RWANDA!!!”
Aba ni Abadamu n'Abakobwa bakorera mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, muri Serivisi zitandukanye, bari bahagarariye abandi, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08 Werurwe 2024, iminota mike mbere yo kwinjira mu kazi, kuri uyu Munsi Mpuzamahanga, Ngarukamwaka, w'Abagore, wizihijwe hirya no hino ku Isi ndetse no mu Gihugu cyacu, aho umugore yasubijwe agaciro yari yarambuwe.
Bakoze urugendo rugufi mu Kigo imbere, bavuza impundu, bishimira ibyagezweho, akanyamuneza ari kose, kubera ishema baterwa n’Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, muri rusange, ndetse n'ubw'Ibitaro bakoreramo by'umwihariko, bityo baniyemeza kurushaho kugira uruhare mu Rugamba rw’Iterambere, rurajwe ishinga no kugira Abaturage Bafite Amagara Mazima, Babayeho Neza kandi Batekanye.


