ATI: "NANJYE NIYEMEJE KUGIRA ITSINDA MBARIZWAMO MU BAFATANYABIKORWA BITA KU BARWAYI MU BURYO BUHORAHO!"

Uyu ni Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana NZABONIMPA Emmanuel, kuri uyu Munsi w'Icyumweru, tariki ya 11Gashyantare 2024, aho yari yaje kwifatanya n'Ibitaro bya Ruhengeri mu Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w'Abarwayi, ku Nshuro ya 32, wateguwe ku bufatanye na Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri n'abandi Bafatanyabikorwa batandukanye, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru, Padiri TWIZEYIMANA Vincent. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Si byiza ko Muntu aba wenyine." (Intg 2,18). Abarwayi bakeneye ababegera, ababereka ubwuzu, impuhwe, ababafasha mu bibazo bitandukanye, ntibabe bonyine, Yezu Akabakoraho anyuze muri bo.

Iki cyemezo akaba yagifashe nyuma yo gukurikira imigendekere y'uyu munsi, ubutumwa bwatanzwe na Padiri Mukuru, ijambo rya DG w'Ibitaro ashimira Ubuyobozi bw'Igihugu anatanga inshamake y'ibibazo bitandukanye by'abarwayi cyane cyane abatishoboye barimo n'abatinda mu bitaro na bamwe mu Bafatanyabikorwa bitanga, mu Matsinda cyangwa ku giti cyabo,  barimo n'abana b'abanyeshuri, mu kubagoboka, byashimangiwe n'Ubuhamya bw'Umurwayi wari uhagarariye abandi, Madamu NYIRAMABANJU Patience, maze, ati: "Burya koko gutanga ni umutima si ukugira ibintu!"

Aha, mu izina ry'Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru akaba yongeye kubizeza ubufatanye, bityo aboneraho kwibutsa abari aho ibimaze gukorwa na Leta mu guteza imbere ubuvuzi kugeza ku Mudugudu, no kuba ibi Bitaro bigiye kwagurwa, uba n'umwanya mwiza  w'ubukangurambaga bujyanye na Gahunda zitandukanye za Leta harimo kwipimisha indwara hakiri kare izandura n'izitandura, kwikingiza, kwipimisha ku bagore batwite, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku no kuzagira uruhare mu bikorwa biri imbere, by'umwihariko Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu  1994 n'Amatora.

Byasojwe no gusura abarwayi, kubagaburira no kubashyikiriza ubufasha butandukanye bwari bwakusanyijwe.

Back