ATI: “AKAZI MUKORA KADUKOZE KU MUTIMA!”

Uyu ni Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, n’abo bari kumwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024, mu Ruzinduko rw'Akazi yagiriye mu Bitaro bya Ruhengeri, aho yari yaje kureba imikorere yabyo no kugirana ikiganiro n'Abakozi bahakorera. 

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana NSENGIMANA Claudien, ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Ibitaro, Inzego z'Umutekano n'abandi Bayobozi n'Abakozi batandukanye, ku Rwego rw’Intara, Akarere n’Ibitaro. Uru ruzinduko rwabimburiwe no gusura ibice bitandukanye birebera imitangire ya serivisi.

Byakurikiwe n’ikiganiro ku Miterere n'Imikorere y'Ibitaro, cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro ubwe, Dr. MUHIRE Philbert, cyabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Ibitaro.

 Bwana NSENGIMANA Claudien

Dr. MUHIRE Philbert

Nyuma y’ibi, atangira impanuro ze, Umushyitsi Mukuru yagize, ati: "Dukozwe ku mutima n'akazi mukora! Mukomeze munoze serivisi, mukore nk'Ikipe Imwe, munafashe Ubuyobozi mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda zitandukanye za Leta aho mutuye." 

By’umwihariko, akaba yaciye akarongo ku kwimakaza umuco w'isuku no kurwanya ubusinzi bukabije basobanurira abaturage ububi bw'inzoga, kurwanya amakimbirane yo mu ngo, gukomera ku Bumwe bw’Abanyarwanda, Gahunda Ngarukamwaka yo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba mu Kwezi kwa Mata ndetse n’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu Kwezi kwa Nyakanga uyu Mwaka wa 2024.

Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice

Mbere yo gusoza, ashingiye ku bibazo n’ibyifuzo by’Abakozi byagaragajwe ubwo bahabwaga umwanya wo gutanga inyunganizi ku cyatuma barushaho kongera ikibatsi mu kazi kabo ka buri munsi no gufatanya n’abandi baturage mu Rugamba rw’Iterambere n’Imibereho Myiza, yabizeje ubuvugizi ariko anabasaba kongera ikibatsi kugira umutungo w’Ibitaro urushaho kuzamuka.

Aha tubamenyeshe ko mu byifuzo byari byatanzwe harimo umubare muto cyane w’Abaganga ugereranyije n’imbaga y’abarwayi bakirwa umunsi ku wundi, ijoro n’amanywa, gusubirizwaho agahimbazamusyi ka “Motivation” bahabwaga kavuyeho, guhabwa ibigenerwa abandi Bakozi bakorera mu Bitaro nk’ibi Byigisha ku Rwego rwa Kabiri, guhemberwa Impamyabushobozi ya AO ku bayifite ariko bahembwa kimwe na bagenzi babo bakorana bafite A1.

Umwe mu Nzego z'Umutekano na we atanga inyunganizi, ashima Abakozi anabahamagarira gukomeza gusigasira Agaciro k'Abanyarwanda mu Nshingano zabo

Guverineri yasoje asubiramo, ati: “Akazi mukora turagashima, mukomeze murusheho gutanga serivisi nziza. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu!”

Back