ARASHIMIRA IBITARO BYA RUHENGERI ANAZIRIKANA ABANDI BARWAYI
Mu gihe habura umunsi umwe ngo yizihize Isabukuru ye y'Amavuko, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, UMURAZA Kevine, umwe mu Rubyiruko rutuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, wigeze kurwarira mu Bitaro bya Ruhengeri, yasuye abarwayi baharwariye.
Uyu mwana w'umukobwa ngo impamvu yateguye iki gikorwa ngo yabikoze nk'Ishimwe rye ku Mana Yamukijije, Ikinamurinze, ndetse no ku Bitaro byamufashije gukira, by’umwihariko Umuforomokazi uhakorera witwa MBISHIBISHI Therese, ngo utarahwemaga kumuba hafi muri ibyo bihe.
Mu ruzinduko rwe, UMURAZA yari yaje yitwaje ibintu bitandukanye, byahawe abo muri iyo serivisi bose ndetse bikanasaranganwa mu bandi barwayi batishoboye bamaze igihe muri Serivisi y’Ibagiro ari kumwe n’Itsinda ry’Abakozi b’Ibitaro ryamwakiriye, ryari riyobowe n’Umukozi Ukuriye Serivisi y’Imibereho Myiza, Madamu MUREKATETE Christine. Inkunga yari yabageneye ikaba yari igizwe n'amata y'inyange, imigati, amasabune n’impapuro z’isuku, zarimo na “cotex” ku barwayi b'igitsinagore.


Yari kumwe kandi n'Itsinda ry'urundi Rubyiruko rwari rwamuherekeje, rwarimo n'uwitwa ABIMANA Fidèle, ubarizwa “One Love” na Spread the Light Ministry, bamwe mu Bafatanyabikorwa bakunda gusura abarwayi muri ibi Bitaro.

Tubamenyeshe ko iyi Spread the Light Ministry iherutse kugemurira abarwayi ibiribwa bihiye ndetse ikanishyuriramo 2 amafaranga yo kwivuza, yewe umwe akanongererwa n’inkunga y'indagara n'amagi kugira ngo bijye byifashishwa mu mafunguro ategurirwa n’umuryango we bityo ashobore kongera imbaraga mu gihe agitegereje kubagwa.



Urubyiruko "Imbaraga z'Igihugu Zubaka, iyo rukoreshejwe neza!" Imana Ibahe Umugisha kandi Ibarindire intambwe!