ARASHIMIRA BYIMAZEYO ABAKORERA KWA MUGANGA, ATI: "MURI AB’AGACIRO, MUFASHA IMANA KUREMA!”

Ibi ni ibikubiye mu Mpanuro z'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Bwana KAYIRANGA Théobal, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, mu Nama Rusange y'Abakozi b'Ibitaro bya Ruhengeri.

Yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, amushoimira uburyo Ubuyobozi bw'Akarere n'Abafatanyabikorwa bako budahwema kubatera ingabo mu bitugu mu kuzamura ireme ry'Imibereho Myiza binyuze mu Buvuzi.

Yabaganirije kuri Gahunda zitandukanye za Leta, by'umwihariko Gahunda ya EJO HEZA: Ubwizigame bw'Igihe Kirekire, anishimira ko hagiye kubakwa Inyubako Nshya y'Ibitaro bagakorera ahantu heza, haba kuri bo, ku bagana ndetse n'Igihugu muri rusange.

Abitabiriye bahawe umwanya usesuye wo Gutanga ibitekerezo, inyunganizi ndetse no kubaza ibibazo. Uretse ubu bukangurambaga kuri Ejo Heza, muri iyi nama, hakiriwe Abakozi Bashya b'Ibitaro (FY 2023/2024), banaganiriye ku Myinjirize y'Amafaranga mu Bitaro, Ikibina cy'Abakozi, Iyubakwa ry'Ibitaro, MUGANGA SACCO, Ibibazo by'Abakozi mu Bitaro, ... .

Inama yasoje hishimirwa intera igenda iterwa umunsi ku wundi, bityo buri wese asabwa kurushaho kongera ikibatsi mu nshingano ze za buri munsi kugira ngo urwego rw’imitangire ya serivisi n’iterambere ry’abakorera mu bitaro ndetse n’iry’Igihugu muri rusange rishobore kugerwaho.

Back