AMBASADERI WA ISIRAYELI MU RWANDA YASUYE IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI

Muri Gahunda y'Ubufatanye mu Kuvura Fistule (Indwara yo Kujojoba) buri hagati y’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri n’Umuryango MMS (Meres du Monde en Sante), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022, Ambasaderi w’icyo Gihugu cya Isirayeli mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yagiriye Uruzinduko rw'Akazi muri ibi Bitaro hagamijwe gusura Itsinda ry’Inzobere z’Abaganga 8 bo muri icyo Gihugu cya Isirayeli, riyobowe na Dr. Shachar AHARONY, riri muri ibi Bitaro kuva ku itariki ya 19 Ugushyingo 2022, mu gikorwa cyo gutanga inyunganizi mu kwita ku babyeyi bafite ubu burwayi.

Inzobere mu gikorwa cuo kuvura bafatanyije n'Abaganga mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, uyoboye iri Tsinda n’Inzego z’Umutekano, asobanurirwa ibimaze gukorwa, ibiri gukorwa n’ibiteganyijwe gukorwa mu munsi isigaye kubera ko bazasoza kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022.

Ambasaderi akigera mu Bitaro ajya ku Ibagiro

Uyoboye Itsinda ry'Abaganga asobanura uko biteguye gufasha abarwayi

DG w'Ibitaro avuga ibigwi iri Tsinda

Ambasaderi ashima anatanga inama

Umuyobozi w'Akarere ashimira Abafatanyabikorwa anabizeza ubufatanye buhoraho

Ababyeyi bateganyirijwe ubu bufasha bakaba bashimira bikomeye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ngo kubera ko ariwe ukomeje kwagura umubano n’Amahanga, ashakashaka icyarushaho kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Umwe muri bo yagize, ati: “Iyi ndarwa yamfashe mu Mwaka wa 2003, ubwo nari maze kubyara umwana upfuye. Ku bw’amahirwe, mu Mwaka wa 2017 naje kumenya amakuru y’uko iyi ndwara ibaho, kandi ko ivurwa, mpita nanahuzwa n’aba Baganga, batangira kunyitaho biragabanuka, none ubu ubwo bamaze kumbaga nkaba mfite icyizere cyo gukira burundu.”

Undi, ati: “KAGAME wacu aragahora ku Ngoma! Nari mfite ubu burwayi kuva mu Mwaka wa 1983. ”

Abayobozi bashimiye cyane aba Bafatanyabikorwa ku bumenyi bagenda baha Abaganga bakorana kubera ko mu Rwanda umubare w’abafite ubushobozi bwo kuyivura ukiri hasi, ko ubu buvuzi bwayo buhenze none bakaba bizaniye ibikoresho n’imiti, Ibitaro bikabafasha mu gushaka abo barwayi no kubaha aho babavurira gusa kandi bakavurwa ku buntu.

Ahanini ikaba iterwa no kubyara umuntu akiri muto ndetse no gutinda ku nda iyo umubyeyi atihutiye kujya kwa Muganga.

Abaganga 8 bagize iri Tsinda bakikije Ambasaderi n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro.

Uruzinduko rwasoje impande zombi zishimira ubu bufatanye, bwatangiye mu Mwaka wa 2017 (Umwaka ushize babaze ababyeyi 12)

Back