AMAHUGURWA KURI “CUSTOMER CARE” MU BITARO BIKURU BYA RUHENGERI

Hagamijwe gukomeza guhamagarira buri wese gushyiraho ake kugira ngo turusheho kugira Ibitaro Biganwa, aho abantu baza bizeye koko kubona serivisi iza ari igisubizo ku bibazo bafite, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri habereye Amahugurwa ajyanye na “Customer Care”, yateguwe n’Ibitaro, ku Bakozi babikoreramo.

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert, yakebuye buri wese  muri aya magambo: "Mu mikorere yawe, gerageza guharanira ko abo mukorana batagufata nk'udafite akamaro."

Yakomeje agira, ati: “Ibi bizagerwaho ari uko abantu bakoreye hamwe, buri wese mu nshingano ze, tukiyumvamo umuhamagaro wo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere ryabo, muri kwa gusigasira Agaciro k’Igihugu cyacu, imbere ndetse no hanze yacyo, Igihugu cyubakiye ku baturage bafite amagara mazima, bishimye, kandi bashoboye kugikorera".

Muri iki gikowa, Umukozi w’Ibitaro Ushinzwe Guhuza Ibitaro n’izindi Nzego no Kumenyekanisha Ibikorwa (Public Relations, Media and Communication Officer), Madamu UWUMUREMYI Emilienne, afatanyije n’Umukozi Ushinzwe Kwakira Abagana Ibitaro (Customer Care Officer), Madamu MUKANOHELI Josee, nibo batanze aya mahugurwa.

Ni gahunda yabaye ingirakamaro ku mpande zombi, Abakozi bagenda batanga ibitekerezo ku bikwiriye kongerwamo imbaraga. Aha twavuga nko guhanahana amakuru kandi ku gihe, kubahiriza amasaha y’akazi, kuganiriza abarwayi, kubaha amakuru no kwirinda kubasiragiza n’ibindi.

Back