AHAZAZA HA "MUGANGA SACCO" HABUMBATIYE BYINSHI KURI BENSHI!
Ibi ni ibyagaragariye mu kiganiro kirambuye cyabereye mu Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, cyabereye mu Cyumba cy’Inama gihuje Abayobozi n’Abakozi b’ibi Bitaro n'Itsinda ry'Intumwa z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imari Gishinzwe Guteza Imbere Abakozi mu Bigo by’Ubuvuzi, MUGANGA SACCO, ryari rigizwe na Bwana BUGIRIMFURA Jean Paul (Head of Business Development) na Bwana USENGIMANA Jean d'Amour (Customer Relationship Manager). Bakiriwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert (akaba na Visi Perezida muri Board y'iki Kigo cy'Imari).


Dr.MUHIRE Philbert
Aha, hagarutswe ku mavu n’amavuko y’iki Kigo, aho cyatangiye mu Kwezi k’Ukwakira 2017, gikora nk’ikibina (MAG), abantu bazigama hagati yabo ariko batagurizwea, aho bitangiriye nabwo umuntu agahabwa inguzanyo hashingiwe ku bwizigame bwe, kandi ukubye inshuro ebyiri gusa, bityo, bimwe muri byinshi bigitandukanya no kuba cyarabaye SACCO bikaba ari imikorere yayo ya buri munsi igenzurwa na BNR, hanyuma RCA nayo ikareba niba Abanyamuryango bose bahabwa ibyo bagenewe mu b uryo bumwe, hanyuma ikirenze kuri ibi, kuri ya nguzanyo idashingiye ku bwizigame ukaba ushobora no kuzajya uhabwa inguzanyo y'inyubako, ku bufatanye na BRD.

Bwana BUGIRIMFURA Jean Paul
Ku bijyanye n'Abanyamuryango ubu harimo Ibigo by'Ubuzima bya Leta, Ibyigenga, Farumasi ndetse n'Abajyanama b'Ubuzima, ubu abagera ku bihumbi icyenda bakaba bamaze guhabwa inguzanyo zingana na miriyari ebyiri na miriyoni Magana inanai na mirongo itandatu by’amafaranga y’u Rwanda (2, 860,000,000).
Ikindi ni uko inyungu ku nguzanyo iri hasi ugereranyije n'izindi Banki z’Ubucuruzi, nk'uko bigaragazwa na “Application” yitwa “GERERANYA” ushobora kunyuramo ukirebera icyo kinyuranyo. Inguzanyo y’Igihe Gito ni Imyaka Ibiri, iy’Igihe Kirekire ni Imyaka Itanu ariko utarengeje miriyoni makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Cyari ikiganiro gishimishije cyane, kandi ku bashyitsi n'abasangwa, aho abari aho batangaga ibitekeerzo, inyunganizi hakanabazwa ibibazo ku byo batari basobanukiwe neza kandi ibisubizo bitanzwe bikanyura buri wese.


Mu gihe cyo gutanga ibitekerezo, kubaza ibibazo no gutanga inyunganizi
Ibisobanuro birambuye mwabisanga kuri:
Tel 0788124500
Email: info@mugangasacco.rw
Website: www.mugangasacco.rw