ABAKORERA KWA MUGANGA BARISHIMIRA AMAHUGURWA BAHAWE KU BUVUZI BWA "HERNIA"

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2023, habaye Umuhango wo Gusoza Igikorwa cyo Kuvura Abarwayi Bafite Uburwayi bwa "Hernia" no Kwigisha Abaganga Kubaga ubwo burwayi yaberaga mu Bitaro bya Ruhengeri kuva kuwa Mbere w'iki Cyumweru. 

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'Umuryango witwa "Rwanda Legacy of Hope", akaba yaberaga hirya no hino mu Gihugu kuri Masite 5, harimo harimo n'ibi Bitaro byari byahurijwemo Abaganga bo mu Bitaro 6 (Gisenyi, Rutongo, Gatonde, Byumba, Nemba na Ruhengeri).

Iri Tsinda ry'Abafatanyabikorwa bo mu Gihugu cy'Ubwongereza ryari rikuriwe na Dr. Ralph Lorenz, wishimiye uburyo bakiriwe n'uko amahugurwa yagenze, aho yivugira, ati: "U Rwanda ni iwacu ha kabiri, kandi twizeye ko intego yacu yo guhugura Abaganga bakiri Bato twatangiye umwaka ushize igenda igerwaho!"

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Ibitaro, Clinical Director, Dr. HIRWA Aimé, yashimiye byimazeyo izi Nzobere, abizeza ko iyi nyunganizi izabyazwa umusaruro mu kurushaho kwita ku barwayi bari basanzwe baza hano bavuye mu bindi Bitaro, kubera ko bagiye kujya bafashirizwa iwabo tukakira gusa abafite ibibazo bikomeye.

Yaboneyeho no guhamagarira abantu bose kujya bihutira kujya kwa Muganga mu gihe cyose bibonyeho ububyimbe budasanzwe, by'umwihariko mu gice cyo hasi (mu mayasha, ibiromba n'ahandi).

Icyabashimishije kurushaho ni uko muri aya mahugurwa banafatanyije na bamwe mu Baganga bahuguye umwaka ushize, nk’Abahugura: umwe akorera muri CHUK n'undi ukorera hano mu Bitaro bya Ruhengeri.

Uyu muhango wabereye mu Cyumba cya CPND (Centre Pastoral Notre Dame) de FATIMA mu Murenge wa Muhoza.

Iyi ni imwe muri 'Certificates" zatanzwe Umuganga mu Bitaro bya Ruhengeri):

Back