*ABAKORA MU BIGO BY'UBUVUZI BARAHAMAGARIRWA KUGARAGAZA* *ITANDUKANIRO NA BAGENZI BABO BAGIZE URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE* *ABATUTSI MU 1994*

Hari mu Muhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Abahoze ari Abakozi mu Bitaro bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima Bibishamikiyeho, Abarwayi, Abarwaza n'abandi Batutsi bahavukirijwe ubuzima muri Jenoside  Yakorewe Abatutsi mu 1994,  wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026. 

Uyu Muhango wari witabiriwe n'abantu benshi, mu ngeri zitandukanye, abato n'abakuru, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru,  Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

Wabimburiwe n'Urugendo rwavuye ku Bitaro rwerekeza ku Rwibutso rw'Akarere ka Musanze, ahahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, aho bunamiye bakanahyira indabo ahashyinguwe imibiri irenga magana inani y'Abatutsi biciwe muri iyo Nzu y'Ubutabera aho kuyirenganurirwamo.

Abari bitabiriye , mu ngeri zitandukanye, bajya ku Rwibutso rw'Akarere

Bunamira Abatutsi barenga 800 bavukirijwe ubuzima mu Nzu y'Ubutabera, aho kuyirokokeramo, (yagizwe Urwibutso) banashyira indabo ku Mva baruhukiyemo

Bava ku Karere  bagaruka ku Bitaro, ahakjomereje uyu Muhango

Mu ijambo ry'ikaze, nyuma y'Isengesho n'Umunota wo Kwibuka, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr.MUHIRE Philbert yihanganishije Abarokotse Jenoside muri rusange n'Imiryango y'abo twibukaga uyu munsi, ashimira abitabiriye n'Ubuyobozi Bwiza bw'Igihugu cyacu bukomeye ku Bumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda ananenga abatandukiriye inshingano zabo zo gukiza ubuzima bw'abantu n'abijanditse muri Jenoside muri rusange.

N'agahinda n'ubushishozi bwinshi bakurikiye umuhango

Ikiganiro cyatanzwe na NDUWAYESU Elia ku Mateka ya Jenoside, Ubuhamya bwatanzwe n'umubyeyi MWAMINI n'ubw'Icyizere Family,  ubutumwa bwatanzwe na Visi PerVisiezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana KAREMANZIRA Fidèle, ndetse n'indirimbo z'Umuhanzi, hahurizaga ku kuntu Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa kera, Gushimira Perezida wa Repubulika n'Ingabo yari ayoboye bahagaritse Jenoside, gusaba abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, harimo n'abaguye muri ibi Bitaro, gukomera ku Bumwe bw'Abanyarwanda no kwamaganira kure abashaka gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa.

Bwana NDUWAYESU Elia atanga ikiganiro, cyane ko ari n'umwe mu batangiye gutotoezwa mbere ya Jenoside

Umubyeyi MWAMINI atanga Ubuhamya 

Mu Muhango wo Gucana Urumuri rw'Icyizere

Abana bo mu Cyizere Family basoma amazina yabonetse ya bamwe mu bo twibukaga

Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana KAREMANZIRA Fidèle

Mu gikorwa cyo Kuremera

Mu mpanuro yatanze, Guverineri yashimiye Ibitaro iyi gahunda ngarukamwaka, aho bibuka bakanishakamo ubushobozi bwo kunganira Abarokotse Jenoside batishoboye.

Guverineri atanga impanuro

Yahamagariye Abakozi kurwanya amacakubiri bagakorera hamwe umurimo wabo utoroshye usaba ubwitange kugira ngo barusheho gutanga Serivisi Nziza.

Yasoje ahamagarira  Urubyiruko kuzitabira Gahunda zose zateganyijwe muri iyi Minsi Ijana yo Kwibuka no kujya bitabira Ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda" kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza aya Mateka bityo bashobore guhangana n'abayagoreka bagamije kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Indirimbo zitandukanye z'Umuhanzi zikaba zarunganiye mu gutanga ubutumwa busaobanura Amateka ya Jenoside kandi bunatanga ihumure n'icyizere cy'ejo hazaza.

“Dukomeze Kwibuka Twiyubaka!”

Back