ABAGANA IBITARO BIKURU BYA RUHENGERI, BATURUKA IMBERE NO HANZE Y’IGIHUGU: BAKOMEJE KWISHIMIRA SERIVISI BAHABWA

Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri ni bimwe mu Bitaro byo mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba biherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Kigombe, mu Mudugudu wa Nyamagumba. Byakira abarwayi baturutse hirya no hino mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima byo mu Turere twa Karongi, Rubavu, Nyabihu, Gakenke na Burera, baza biyongera ku bo mu Karere ka Musanze byubatswe, ariko by’umwihariko hakiyongeraho n’Abashyitsi, barimo na ba Mukerarugendo basura, amanywa n’ijoro, aka Gace gafatwa nk’Igicumbi cy’Uubukerarugendo, ukaba n’umwe mu Mijyi Yunganira Umujyi wa Kigali.

Nubwo ibi Bitaro bifite ikibazo cyo kwakira umubare munini ndetse no kugira inyubako zishaje, kubera ko byubatswe mu mwaka wa 1936, bikomeje gukora uko bishoboye kugiura ngo bibe koko Ibitaro biganwa, bitanga ubuvuzi bwifuzwa. Ibi bikaba bishimangirwa n’ubuhamya bukurikira bwa bamwe mu barwayi bahahererwa serivisi bagenda baza gushimira:

Pacific BITANA (Umusore wo muri Amerika/E. MISSISSIPI/USA, Tel +16464681895/ RTD Organisation) wari muri Gahunda y’Ubukerarugendo, wakiriwe muri Service ya Urgence mu ijoro ryo kuwa 12 Nyakanga 2022.

NTAMARAMIRO Belancille (umukecuru wo Karere ka Umukecuru wo mu Karere ka GAKENKE, Umurenge wa Cyabingo, Akagari ka Mutanda, Umudugudu wa Gishubi, wari ufite ikibazo gikomeye cyane cy’igifu, akaba ashimira Ibitaro by’umwihariko Service ya Ambulance (Umuforomokazi witwa MAKWA) yamufashaga kugera muri CHUK igihe yabaga yahawe Transfer, na Medecine Interne yamukurikiranaga ubu akaba yarabonye agahenge agasubira mu rugo; ngo bamwe mubo mu muryango we bari batangiye kumwinuba kubera ubwo burwayi no kumva ko abamazeho ibintu. Yaje gushimira ku itariki ya 18 Nyakanga 2022, agira, ati: “Nta kindi kintu nzanye uretse ururimi rwanjye.”

Dr. CHINONSO Emmanuel OKORIE (Umuganga wo mu Gihugu cya NIGERIA, ukorera “Medecins Sans Frontieres” hano mu Rwanda ushimira ibi Bitaro muri Service ya Maternite, aho yabyariye abana b’impanga. Yaje gushimira ku itariki ya 30 Nyakanga 2022 yitwaje ibikoresho by’isuku yageneye ababyeyi bafite abana muri Neonatology. Umuryango we ucumbitse mu Karere ka Musanze kubera ko Umudamu we yiga mu Ishuri Rikuru rya INES- Ruhengeri.

Umurwayi ku Isonga nicyo kituraje ishinga!

Back