ABAFATANYABIKORWA B'IBITARO BATANDUKANYE BAKOMEJE KUDUSURA: Uyu munsi hari bande?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.MUHIRE Philbert, yakiriye Itsinda ry'Abashyitsi baturutse muri UNICEF, barimo na Salima MUKANSANGA, Umunyarwandakazi w'Umusifuzi Mpuzamahanga mu Mupira w'Amaguru, uzwi nka “Champion for Children”.

Icyari kigamijwe muri uru ruzinduko kwari ugukora “Documentaire” ku bikorwa bitandukanye biterwamo inkunga na UNICEF, ariko by’umwihariko mu gufasha uyu Musifuzi kureba no kurushaho gusobanukirwa na Serivis zihabwa Ababyeyi n’Abana mu Bigo by’Ubuvuzi.

Aha ni muri Serivisi ya "Neonatology", aho basuye bakanaganira n'abahakorera ndetse n'ababyeyi bahafashirizwa, kugira ngo bagire ishusho nyayo y'intambwe imaze guterwa muri uru rwego.

Hashingiwe kubyo biboneye ubwabo ndetse n'ubuhamya bwatanzwe n'ababyeyi bafitemo abana, barimo n'ababyaye abana b'impanga, banyuzwe cyane n'ibitangaza bihakorerwa mu kubungabunga amagara y’ibyo bibondo, ku bufatanye n’ababyeyi (mu kubahiriza amabwiriza bahabwa, cyane cyane ayo guheka abana ku gituza ubutarambirwa), bikajyana no kugira isuku.

Nk'uko yabibasobanuriye, iruhande rwa Siporo arimo, uyu MUKANSANGA ubusanzwe na we yize ibijyanye n’Ubuvuzi (Nursing), bityo, ngo nubwo atarabyara, akaba azirikana cyane ubuzima bw'abana, ariyo mpamvu nyamukuru akorana na “UNICEF” (Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Bana), binyuze muri Minisiteri y'Ubuzima.

Back