ABABYEYI BABYARIRA MU BITARO BYA RUHENGERI BARISHIMIRA SERIVISI BAHABWA

Aba ni bamwe mu Babyeyi babyariye mu Bitaro bya Ruhengeri,  bahundagaza  amashimwe kuri *Dr. SEBASHI Francois* , ubwo yatambukaga maze bamurabukwa bakavugira icyarimwe, bati: "Dore wa Muganga watubyajije."

Ubwo na we yabumvise, arakebuka, maze baza birukanka bamusanga, bamuhereza abana babo b'abahungu,  bari bazanye kuri Chirurgie kugira ngo bahabwe Serivisi yo Gukebwa.

TUBONEYEHO KUBARARIKIRA* kuzakurikira Ikiganiro kizatambuka ejo mu gitondo, saa moya n'igice (07h30') kuri Televisiyo y'u Rwanda, muri Gahunda ya WARAMUTSE RWANDA , aho iyi Nzobere izasobanura ibijyanye n'Ikibazo cy'  *Abana Bavuka Bananiwe* .Biterwa n'iki? Ingaruka ni izihe? Byakwirindwa bite?

Back